Rutahizamu w’Amavubi na APR FC, Byiringiro Lague, yabatijwe mu mazi menshi,mu idini azasezeraniramo n’umukunzi we Uwase Kelia bamaze igihe mu rukundo.
Iki gikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 16 ugushingo 2021, kibera Nyarutarama.
Yabatirijwe mu idini rya Philadelphia Rhema Church rya Kimironko ariko umuhango nyirizina ukaba wabereye muri piscine yo kuri Tennis Club I Nyarutarama.
Biteganyijwe ko Byiringiro Lague na Uwase Kellia bafite ubukwe mu kwezi gutaha tariki 4 ukuboza niyo mpamvu Lague yabanje kwakira kongera kuvuka bushya nkuko abakiristu babyemera.
