in

Byiringiro Lague ibyo atakoreye APR Fc ubu ari kubikorera i Burayi! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yongeye kwandika amateka i Burayi

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague usanzwe ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden yajemo avuye muri APR Fc, akomeje kwandika amateka muri iyi kipe kubera ko adasiba gutsinda ibitego.

Mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, Byiringiro Lague yafashije ikipe ye ya Sandvikens IF gutsinda United Nordic, ibitego 3-1.

Muri ibi bitego, Lague utajya ubura igitego mu mukino yakinnye, niwe watsinze icya mbere cya Sandvikens IF, cyari icyo kwishyura kuko United Nordic yari yababanje igitego.

Sandvikens IF yaje kongera gutinda ibindi bitego 2. Usibye Byiringiro Lague ukina muri iyi kipe, Yannick Mukunzi nawe ni umunyarwanda bakinana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Baza bambaye nk’abatashye ubukwe! Ikipe ikinamo Umunyarwanda Ntwari Fiacre yemeje isi yose kubera ukuntu baza ku kibuga bambaye neza cyane nk’abagiye mu biro (AMAFOTO)

Ntagisiba amateraniro! Nyuma y’uko Dj Brianne abwirijwe na Rev. Antoine Rutayisire akomeje kuryoherwa n’inzira y’agakiza