in

Byinshi utamenye kuri Benjamin Mendy uherutse kuva mu irimbi ry`abazima

Ku wa gatanu ushize tariki 14Nyakanga 2023, myugariro mpuzamahanga w`umufaransa Benjamin Mendy, yihariye impapuro zibanze z`ibinyamakuru hafi ya byose ku isi, nyuma yo kumara imyaka ibiri n`igice muri gereza, aho yari akurikiranweho icyaha cyo gufata abagore ku ngufu, muri iyi nkuru tugiye kubagezaho byinshi mutari muzi kuri uyu mugabo.

Benjamin Mendy

Benjamin Mendy ni umukinnyi mpuzamahanga w`umufaransa, ariko ufite inkomoko muri Afurika mu gihugu cya Senegal, yavutse tariki 17 Nyakanga 1994 avukira Longjumeau ho mu Bufaransa, afite uburebure bwa 1,86 cm, ni myugariro ukina yugarira ku ruhande rw`ibumoso, aho bakunze kwita kuri 3 akoresha akaguru k`ibumoso, se umubyara yitwa Benjamin Mendy Sr naho nyina umubyara yitwa Monique Mendy.

Benjamin Mendy: Manchester City defender found not guilty of ...

Byinshi utamenye kuri Benjamin Mendy, uherutse kuva mu irimbi ry`abazima(Gereza), aho benshi bari bazi ko atazagaruka mu isi ya ruhago, kuko yari amaze imyaka ibiri n`igice adaconga ruhago ahubwo yibereye hagati y`ibikuta bine.

1.Akiri umwana yari yarabaswe n`imikino ya Play station

Mendy akiri umwana yikundiraga gukina imikino ikunze gukinirwa kuri telephone zigezweho, ndetse na mudasobwa izwi nka play station, nkuko byigeze gutangazwa na nyina umubyara Monique Mendy, aho yagize ati “Mendy yahomye byinshi byo mu bwana bwe kubera kubatwa na play station kuri iyi mikino yari igitangaza”.

2.Yatumye Eric Di Meco yirahira kuzarya imbeba Mendy naramuka akiniye ikipe y`igihugu y`Abafaransa

Mu mukino wahuje ikipe ya Marseille na Lille tariki 20 Mata 2014, Benjamin yawukinanye igihunga maze bituma yitwara nabi, maze uwahoze ari umukinnyi mu ikipe ya Marseille, ku mwanya umwe nuwo Mendy akinaho Eric Di Meco, yirahira ko azarya imbeba, Benjamin Mendy naramuka akinnye umukino n`umwe, yambaye umwenda w`ikipe y`igihugu y`ubufaransa.

  1. Yigeze kuba myugariro wa mbere uguzwe amafaranga menshi ku isi

Tariki 24 Nyakanga 2017 ubwo Benjamin Mendy yagurwaga n`ikipe Manchester City, yo mu Bwongereza kuri mikiyoni 52 z`amayero, avuye mu ikpe ya As Monaco yabaye myugariro wambere, uguzwe amafaranga menshi mu mateka y`isi, ni agahigo kaje gukurwaho na Virgil Van Dijk,Kalidou Coulibary ndetse n`abandi.

4.Akunda umuziki kandi muri Monaco yari Dj

Benjamin Mendy akunda umuziki cyane, ku buryo agikina muri As Monaco yari umukinnyi ushinzwe gususurutsa, ndetse no gucurangira umuziki abandi bakinnyi mu rwambariro rw`iyi kipe.

5.Yigeze gutangaza ko adakeneye umukobwa bakundana mu gihe afite abakinnyi bakinana bahuje urugwiro

Ubwo yakiniraga ikipe ya Manchester City yigeze kunyarukira ku rubuga rwa Twitter, maze abaza abamukurikira kuri uru rubuga, ati “ni nde wakenera umukobwa bakundana, mugihe afite abakinnyi bakinana nk`aba”.

Tubibutse ko Benjamin Mendy aherutse gusinyira ikipe ya Lorient, amsezerano y`imyaka 2 ayikinira nyuma yo kuva mu gihome.

Yanditswe na MUCYO CYIZERE PATIENCE PATTO

 

 

 

Written by Mucyo Patience

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yatangiye kubakubita akanyafu ibyo bigize! Hamenyekanye impamvu itangaje umukinnyi wa Rayon Sports yasizwe n’imodoka yagombaga kumugeza aho akorera imyitozo

Umugabo yishe umugore we bari bamaze amezi abiri bakoze ubukwe amwicana n’undi mugore mugenzi we