Muri Mata 2022 nibwo Munyaneza Landry usanzwe ari umutoza w’ababyinnyi b’itorero Inyamibwa AERG yari yasabye Cyuzuzo Brinda kumubera umufasha ,undi nawe abyemera ntakuzuyaza ,nyuma y’amezi icyenda aba bombi bakoze ubukwe bwaranzwe n’umunezero.
Ni ubukwe bwabereye mu mujyi wa Kigali ,bubanzirizwa n’imihango yo gusaba no gukwa nyuma hakurikiraho indi mihango irimo kwakira abatumirwa no gutarama , uku gutarama kukaba kwaranzwe no kubyina imbyino gakondo ubusanzwe zatumye benshi bamenya Landry.
Ubukwe bwa Landry na Cyuzuzo bwitabiriwe n’inshuti n’umuryango biganjemo abasanzwe babyina mu itorero inyamibwa , n’abandi baturutse muyandi matorero .
Munyaneza Landry yamenyekanye cyane mu bihe abantu bari bugarijwe n’icyorezo ,ubwo we na mugenzi we Muvunyi bafataga indirimbo zigezweho muri iy’iminsi bakabihuza n’imbyino gakondo bikanyura ababireba.