in

Byari ibyishimo by’umurengera ubwo Liverpool yatwaraga igikombe icyambuye Chelsea(video)

Ikipe ya Liverpool itozwa n’umutoza w’igihangange Klopp, bakaba batwaye igikombe cya Carabao cup batsinze ikipe ya Chelsea kuri penarite.

Tomas Tuchel akaba yazanye Kepa Arrizabalaga mu minota y’inyongera ubwo yari amaze kubona ko bagiye kujya muri penarite gusa uyu niwe wamukozeho kuko ntanimwe yakuyemo ahubwo akaba yanagushije uyatumye batakaza igikombe.

Iki kikaba ari igikombe cya mbere Liverpool itwaye muri iyi season nyuma y’uko banganyije 0-0 na Chelsea.

Ikipe ya Liverpool ikaba yegukanye kino gikombe ku nshuro yayo ya kenga, uyu munsi ukaba ubaye umunsi mubi ku ikipe nka Chelsea yifuzaga gutwara iki gikombe gusa kikaza kubaca mu myanya y’intoki.

Abazamu ku mpande zombi yaba Caiomhin Kelleher wa Liverpool ndetse na Edouard Mendy wa Chelsea, Bose bakoze uko bishobora baruma umupira urangira ari 0-0.

Mu gihe hatewe penarite 22, ikipe ya Liverpool yatsinzemo 11 mu gihe Chelsea yo yatsinze 10 mu gihe Indi Kepa Arrizabalaga yahushaga iyakabahaye insinzi.

Ubwo Arrizabalaga yahushaga penarite

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye amatsiko ! Ibyo Miss Muheto Divine yavuze nyuma yo gukomeza muri boot camp ya #MissRwanda2022

Ibyo kurya byagufasha guhangana na kanseri y’ibere