in

Byari ibifaranga byinshi! Umugabo yafatanywe amafaranga y’amahimbano abonye ko bigiye kumukomerana ahita ayatamira arayahekenya ayamira bunguri yose

Ngendahayo Dieudonné w’imyaka 30, ubwo yari arimo anywa urwagwa mu kabari k’uwitwa Twagiramungu Hesron, mu Mudugudu wa Murangi, Akagari ka Kamurera, Umurenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, yishyuye amafaranga 3000 yari amaze kunywera, nyir’akabari ayarebye asanga ari amiganano, atabaje, undi abonye yugarijwe ayo yari asigaranye mu ntoki batamenye umubare babona arayatamiye arahekenya, arayamira.

Amakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Iyakaremye Théogène, avuga ko byabaye mu ma saa tanu n’igice z’igitondo cyo ku wa 3 Ugushyingo, ubwo uyu mugabo ngo usanzwe atuye hafi y’aka kabari, yari yakazindikiyemo atangira kunywa urwagwa mu masaha ya karekare mugitondo, igihe cyo kwishyura amaze kugeza mu nzoga z’amafaranga 3000 ayafatana mu ntoki n’andi y’amiganano, yishyura ayo andi ayasigarana mu ntoki.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Azikoraho! Rocky Kimomo yagaragaye ari kongera akantu k’umubiri we mugenzi we abibonye agira impungenge z’ibintu bigiye kumubaho -AMAFOTO

Arsenal yibwe izuba riva: Hagaragaye ifoto igaragagaza neza uburyo umupira wavuye hanze mbere y’uko Arsenal itsindwa -AMAFOTO