in

Byari biteye ubwoba! Muhanga abantu 5 bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro – AMAFOTO

Ku karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange, haravugwa inkuru y’abantu 5 bagwiriwe ikirombe cya kampani ya AFRICERAMICS LTD gicukurwamo amabuye y’agaciro cyagwiriye abantu 5 umwe arapfa undi arakomereka bikabije abandi batatu bakomereka byoroheje.

Uwahitanwe n’iki kirombe ni uwitwa Uzabakiriho Samuel w’Imyaka 28 y’amavuko, undi mugenzi we witwa Mbungira Vital ukomoka mu Karere ka Karongi yakomeretse bikomeye ku mutwe, akaba arwariye mu bitaro bya Kabgayi. Ariko abandi 3 bavuriwe mu Kigo Nderabuzima cya Nyarusange, batashye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ngororano, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, ahagana saa tatu za mu gitondo kuri uyu Mbere tariki 24 Nyakanga 2023.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa. Yasize umugore bari bamaze kubana imyaka 2 gusa bakaba batarasezerana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Pastor Théogene: Hagaragaye amashusho y’umusaza wakozwe ku mutima n’igikorwa cy’ubutwari Pastor Théogene yamukoreye mbere y’uko yitaba Imana (Videwo)

Inkuru y’akababaro: Abakozi batanu b’akarere ka Rutsiro bakoze impanuka ikomeye cyane aho imodoka barimo yarenze umuhanda igwa munsi y’umukingo