Ingabire Pascaline, wamamaye ku mazina ya Samantha muri filime Nyarwanda, mu marira n’agahinda, yashyinguye umwana we w’umukobwa witabye Imana amaze umunsi umwe n’amasaha 14 avutse.
Umwana w’umukobwa Ingabire yari yabyaye, yamubyaye taliki ya 17 Mata 2021 yitaba Imana hashize umunzi umwe n’amasaha 14 avutse.Uyu mwana yapfuye hashize amasaha make, umuryango n’inshuti z’uyu mugore bamaze kumukoreshereza ibirori bishimira umwana w’umukobwa yari amaze kwibaruka.
Kuri uyu wa Kabari taliki, ya 28 Mata 2021, Ingabire Pascaline yagaragaje amafoto yuzuye agahinda, asezera ku mwana we aho inshuti ze n’abavandimwe bamufashije guherekeza uyu muziranenge mucyubahiro akwiye.
Ingabire yagize ati “Kugeza gihe tuzongera kubonana mukobwa wanjye, ngukunda urukundo rudashira”
Mu muminsi ishize uyu mugore yari yagaragajeko agishengurwa n’agahinda ko kubura uyu mwana w’umukobwa yari yibarutse aho yagize ati “komeze kuruhuka mumahoro ka malaika kanjye (Saro Théa Maëlla) nzahora ngukunda , nzahora nezezwa n’ibihe twagiranye ukiri muri njye, nzahora ryoherwa numunezero nagiraga iyo nakumvaga ukina munda ,n’umunezero nagiraga ndi kukuganiriza uri munda utari bunsubize,..”
Yakomeje agira ati “nzahora nezezwa nuko duhuje umunsi wamavuko ,nzahora nezezwa n’amasaha make nabashije kubona ubwiza bwawe ,ikiruta byose nzahora nezezwa nuko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge uzahora uri URUKUNDO RWA MAMA”