Mu gihugu cy’Uburundi igikuba cyacitse nyuma yuko Perezida w’iki gihugu yemeje ko inzego z’umutekano zigomba guhiga umugore wese w’inshoreke agasubizwa iwabo.
Ibi ni itegeko ryafashwe mu Burundi ndetse rikaba ryaratangiye gukurikizwa mu ntara z’amajyaruguru y’iki gihugu.
Umuyobozi w’intara ya Ngozi yavuze ko Kugeza ku wa 26 Werurwe bari bamaze kwirukana abagore 237 mu ntara ya Ngozi. Ndetse Mu ntara ya Kayanza yo mu majyaruguru y’u Burundi ho inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’Imbonerakure zimaze kwirukana abagore barenga 200.
Mbere yuko aba bagore birukanwa, ubuyobozi bubanza kureba niba umugore n’umugabo babana byemewe n’amategeko, byaba ati uko umugore akirukanwa naho umugabo agategekwa gusubirana n’umugore we wa mbere.
Kuri ubu hari abagore bari gutandukanywa n’abagabo bamaze nk’imyaka 20 babana, bigatuma banatandukanywa n’abana babo. Ndetse hari n’abagabo bari gutegekwa gusubirana n’abagore batandukanye nko mu myaka 15 ishize.
Si ubwambere mu gihugu cy’uburundi habayeho igihe cyo kwirukana abagore b’inshoreke kuko no muri 2017 byabayeho.