in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye

Bweyeye: umugore watsindiye uruhushya rwo gutwara imodoka yabaye ikiganiro kuri Twitter.

Umugore wagaragaye ku ifoto bivugwa ko ari wa mbere watsinze ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga i Bweyeye mu Karere ka Rusizi, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ifoto yashyizwe ku rubuga n’Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio aho bigaragara ko na we ari ifoto yakuye ahantu yari yatanzweho igitekerezo ko uwo mugore witwa Uzayisenga Marthe abaye umugore wa mbere wegukanye ruriya ruhushya rwa B.

Ingabire Egidie Bibio yagize ati “Ishimwe kuri Polisi y’u Rwanda. Uyu mugore wanditse amateka muri Bweyeye arashima.”

Gatete Nyiringabo Ruhumuriza na we ukunze gukoresha imbuga Nkoranyambaga, akaba abarwa nk’umwe mu bazifiteho ijambo mu Rwanda, yahise avuga ko kuba uriya mugore yabonye uruhushya rwa Burundu rwo gutwara ibinyabiziga bigiye kumusubiza inyuma.

Mu butumwa busubiza buriya bwa Bibio, uyu Gatete Ruhumuriza yagize ati “Mushobora gutekereza ko ari ikintu kiza ariko uyu mubyeyi ntazongera guhinga agiye kwimukira i Kigali ubundi ashake akazi kari hagati y’Ibihumbi 80 n’ 100 mu gihe gukodesha inzu nto ari ibihumbi 30 kandi akaba agiye no gusiga abana be.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi arimo kuririra mu myotsi nyuma yo kwandika imitungo ye ku nkumi birangira imukoreye ibintu bibabaje.

Abatoza ba mbere bafata ifungo ritubutse muri Shampiyona y’Ubwongereza (Amafoto)