Bwambere mu mateka y’isi igihugu k’igihangange cyaremye inkende.
Bwa mbere mu mateka y’ubushakashatsi, muri laboratwari yo mu Bushinwa haremwe inkende, bikorwa hifashishijwe uburyo bwo guhuza ADN zo mu bwoko bubiri bw’inkende butandukanye.
Uburyo bwo gukora inyamaswa mu buryo nk’ubu hahuzwa insoro, bwakoreshejwe bwa mbere mu Bugiriki, bukorerwa ku mbeba, mu myaka ya 1960.
Kuva icyo gihe bwaje kumenyerwa gukoreshwa mu bushakashatsi bikorewe no ku zindi nyamaswa zirimo intama, ingurube, inkwavu ndetse n’izindi, akaba ari bwo bwa mbere bukoreshejwe ku nkende.
Abahanga n’abayobozi b’ubu bushakashatsi bavuga ko kuba babashije kurema inkende bizabafasha mu kuzirinda gukendera no kuzivura indwara zitandukanye.