in

Bwaba ari ubwoba Rayon Sports yagize bwatumye yandikira FERWAFA byihutirwa

Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA isaba ko umukino wayo na Musanze FC wasubikwa.

Ibi ikipe ya Rayon Sports yabisabye FERWAFA nyuma yibaruwa Akarere ka Muhanga kandikiye iyi kipe kayimenyesha ko Sitade ya Muhanga ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwakiriraho uyu mukino izaba irimo kuberamo ibitaramo by’idini ry’Abagorozi kuva kuri uyu wa gatanu kugeza ku cyumweru.

Nyuma y’iyi baruwa ikipe ya Rayon Sports yandikiwe, nayo yahise imenyesha ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA isaba ko uyu mukino wasubikwa kubera ko ntahandi iyi kipe yabona ho gukinira uyu mukino cyane ko andi ma sitade azaba arimo gukinirwaho indi mikino muri iyi wikendi.

Ikipe ya Rayon Sports ifite ibibazo bitandukanye harimo abakinnyi bataragaruka gukorana n’abandi imyitozo barimo Willy Essomba Onana ndetse na Paul Were bakurikiye abandi bamaze iminsi bafite ibibazo by’imvune barimo Osaluwe, Rwatubyaye Abdul ndetse na Ndizeye Samuel. Iyi kipe kandi kugeza nubu ntirabona rutahizamu ugomba kuyifasha muri iyi mikino yo kwishyura.

Ibi bibazo bikomeye iyi kipe ifite nibyo birimo gutuma abantu benshi bavuga ko yasabye FERWAFA ko uyu mukino wasubikwa kugirango ibanze ikemure ibi bibazo aho kujya gukina na Musanze FC ikaba iyi kipe yayifatirana n’ibibazo ikayitsinda mu buryo bubi cyane. Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rayon Sports no mu mukino ubanza ibitego 2-0, iki ni kimwe mu bintu biri gukomeza gutera ubwaba ubuyobozi bwa Rayon Sports.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Gasasira
1 year ago

Ubu se nkawe uvuze iki Koko!Ngo ni ubwoba! None se ko wivugiye ko Muhanga yabamenyesheje ko ikibuga kitazaboneka Kandi aricyo igomba kwakiriraho imikino wagirango yiyicarire ntibimenyeshe Ferwafa maze ikubitwe forfait?ndakugaye rwose iyo myandikire yawe igaragaza ko urwanya Gikundiro yacu!!

Umugabo yihinduye umukobwa ajya gukora ubuyaya mu rugo rw’uwahoze ari umugore we

Lionel Messi yongeye guhumurirwa n’ubutaka yakoreyeho amateka ubwo yasubiraga muri Qatar