in

Bwa mbere Yvan Buravan agiye kwibukirwa mu gitaramo gikomeye mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022, nibwo hari buze kuba igitaramo cy’imideli cyizwi nka Bianca Fashion Hub kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Muri iki gitaramo biteganyijwe ko hari bube imihango myinshi itandukanye aho hari buze kuba harimo imideli ndetse hari buze kuba hari n’abahanzi.

Muri iki gitaramo kandi biteganyijwe ko hari buze kwibukwa umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana muri iki cyumweru.

Mu kiganiro abategura iki gitaramo bagiranye n’abanyamakuru bavuze ko uyu musore araza guhabwa icyubahiri no kwibukwa.

Alex Muyoboke wabaga byahafi ya Yvan Buravan yavuze ko uyu musore araza kwibuka ndetse bamwe mu bahanzi bari buze kuririmba indirimbo z’uyu muhanzi witabye Imana.

Yvan Buravan yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 azize kanseri y’urwagashya yari amaze igihe arwaye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yafatanwe inzoka makumyabiri z’ubumara agiye kuzinjiza mu ndege

“Ubu inkoresho ntiyabaye nto ra? Ibyavuzwe ku ifoto ya Papa Sava yabaye mutoya cyane kuri Kibonke wagizwe muremure cyane