Umunyamakuru wamamaye kuri Kiss Fm Nkusi Arthur yavuze impamvu yatumye asezera kuri Kiss Fm ananyomoza abavuga ko yagiye hanze y’u Rwanda.
Mu mpera z’imwaka washize nibwo uyu munyamakuru yatangaje ko atazongera kumvikana kuri Kiss Fm yari amaze kubakaho izina kubera ukuntu yari umuhanga mu byo yakoraga.
Uyu munyamakuru akimara gusezerana kuri Kiss Fm, abantu bagiye bavuga ko uyu munyamakuru agiye kwibera hanze y’u Rwanda aho babihuzaga no kuba yari amaze igihe gito arongoye.
Mu mashusho uyu musore yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yasobanuye impamvu yatumye azera kuri Kiss Fm anavuga ko atigeze ajya kuba hanze.
Yavuze ko impamvu yatumye asezera ari uko yashakaga gufata akaruhuko akabanza akisuganya akamera neza. Ibintu yareranyije n’uko waba warubatse fondasiyo nto ariko ngo ugashyiraho inzu nini, rero ngo iyo nzu iyo imaze kuzura usubira inyuma ukajya kubaka iyindi fondasiyo nini. Ngo ni muri urwo rwego nawe yabaye afashe akaruhuko.
Yavuze ko atigeze ajya kuba hanze y’u Rwanda nk’uko byavugwaga n’abantu bagiye batandukanye, aho we yatanze urugero rw’umuntu bahuriye mu Rwanda agatungurwa, akamubwira ko yari azi ko yagiye hanze asanzeyo umugore we. Arthur yavuze ko akiba mu Rwanda we n’umugore we.
Arthur Nkusi kandi yavuze ko abafana be bagomba kumutegereza vuba aha ko nta hantu yagiye, dore ko yabijeje ko ashobora kuba agiye kongera kubataramira mu bitaramo by’urwenya.