in

Bwa mbere umugore yabyaye impanga zidahuje ba se nyuma yo kuryamana nabo umunsi umwe

Umugore w’imyaka 19 w’umunya Brezili yibarutse impanga zidahuje ba se nyuma y’amezi icyenda aryamanye nabagabo babiri ku munsi umwe. Nk’uko ikinyamakuru Globo kibitangaza ngo iminsi yabo y’amavuko yegereje, yatangiye gushidikanya kuri se uwo ari we, bityo ahitamo gukora ikizamini cya DNA kugira ngo yemeze uwo akeka ko yamuteye inda.

Uyu mugore utatangajwe amazina ngo mbere yakekaga umwe gusa muri abo bagabo bombi kuba se w’impanga, bityo akusanya ADN – ariko ibisubizo byagaragaje ko umwe mu bana ari we uhuje amaraso na se ,undi nawe yerekana ko afite undi papa we.

Ibi bikaba byaremejwe nabaganga bavuga ko ari ikimenyetso cyuko uyu  mugore yatewe inda nabagabo babiri umunsi umwe bigatuma atwita impanga zidahuje ba papa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umubyinnyikazi uzwi ku izina rya Kigali we share yerekanye umukobwa mugenzi we bari mu rukundo

Breaking News: Umutoza wa Apr Fc ari kubyinira ku rukoma mbere yo guhura na US Monastir