in

Bwa mbere mu mateka ikipe y’igihugu ya Sénégal yegukanye igikombe cy’Africa

Umukino wanyuma wahuzaga Senegal na Egypt watangiye amakipe yombi afite amahirwe angana dore ko yose yarafite abakinnyi bakomeye aribo mohamed salah na Sadio Mane.

Sénégal yatangiye umukino iri hejuru , yakabaye yafunguye amazamu kuri penaliti yabonye ku munota wa gatandatu ubwo Mohamed Abdelmonem yakiniraga nabi Saliou Ciss, ariko Sadio Mané ayiteye ikurwamo n’umunyezamu Gabaski.

iminota mirongo 90 yarangiye amakipe yombi ntayirebye mu izamu nyuma yo gusatirana ndetse bakagenda bahusha uburyo bwabazwe hongerwa iminota 30 .

Iminota 120 yarangiye nta kipe irebye mu izamu, hitabazwa penaliti zasize Sénégal yegukanye Igikombe cyayo cya mbere itsinze 4-2.

Sadio Mané Wakoze ibyananiye benshi banyuze mu ikipe y’igihugu ya Senegal niwe wateye penaliti yahesheje igikombe Senegal.

Mohamed salah wababajwe nuko nta gikombe ahaye ikipe y’igihugu yafashwe n’ikiniga asuka amarira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yakoze amateka atarakorwa n’undi muntu ku isi

Imyambarire igaragaza imiterere ya Miss Jolly yavugishije abafana be Kuri Twitter (Amafoto)