in

Bwa mbere Mbappe yavuze ku mubano mubi we na Neymar

Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain ndetse akaba na rutahizamu w’ikipe nkuru y’ubufaransa, Kylian Mbappe yavuze ku mubano utifashe neza hagati ye na Neymar ukomoka muri Brazil.

Mbere y’uko umukino Paris Saint Germain itsinda Juventus yo mubutariyani ku bitego bibiri byose bya Mbappe harimo umupira yahawe na Neymar, yari yabanje kuvuga ku bimaze iminsi bivugwa ku mubano wabo utameze neza ndetse ko bari bagiye kurwana.

Mbappe yagize ati: ’Uyu n’umwaka wa gatandatu ndi kumwe na Neymar.Duhorana umubano nk’uyu, ushingiye ku kubahana, ariko rimwe na rimwe tugira ibihe bishyushye cyangwa bikonje.

’Niko imiterere y’umubano wacu imeze. Nubaha cyane umukinnyi uwo ariwe.

’Iyo ufite abakinnyi babiri bafite umuco wo guhatana cyane, ugira ibihe nkibyo, ariko birimo kubahana kandi hagamijwe inyungu za PSG.’

Umubano mubi watangiye kuza hagati ya Neymar na Mbappe nyuma y’uko Messi aje muri iyi kipe asanzwe ari inshuti ya Neymar hanyuma bagahita bahuza vuba Mbappe akabona asigaye ari nyakamwe.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu ukomeye cyane witezweho ibitangaza yatangiye gutitiza umugi (Amafoto)

Abanyamakuru 10 b’imikino bakunzwe mu Rwanda bihebeye ikipe ya APR FC