in

Abanyamakuru 10 b’imikino bakunzwe mu Rwanda bihebeye ikipe ya APR FC

Umwuga w’itangazamakuru ni kimwe mu bikomeje kuzamuka mu Rwanda, aho usanga abanyamakuru by’umwihariko ababarizwa mu gisata cy’imikino barushaho kwigarurira imitima y’abakunzi benshi bitewe n’ubuhanga bukomeye bakoresha mu kuvuga amakuru ndetse no kuyasesengura.

Ubusanzwe amwe mu mahame y’itangazamakuru ntabwo yemerera ukora uwo mwuga gutangaza uruhande abogamiyeho kuko bishobora gutuma ashobora kuvuga ikintu abamukurikira bakabirebera mu ndorerwamo y’amarangamutima afite ku ruhande runaka.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe abanyamakuru 10 b’imikino bakomeye bakuze bafana ikipe ya APR FC, ni urutonde twakoze twifashishije inshuti zabo zibazi kuva kera batari binjira mu mwuga w’itangazamakuru.

10. Kanyamahanga Jean Claude ‘Kanyizo’

Uyu ni umunyamakuru wa Radio 1 akaba yaranakoreye City Radio, asanzwe akora ikiganiro One Sports Show gitambuka kuva Saa Sita kugeza Saa Munani z’amanywa.

9. Mugaragu David

Uyu ni umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’, akaba yaranakoreye Hot FM, asanzwe akora ikiganiro cyitwa Sports Max gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.

8. Hitimana Claude

Uyu munyamakuru wakoreye ibitangazamakuru birimo Contact FM, Flash FM, Royal FM na Radio 10 abarizwaho ubu, asanzwe akora ikiganiro cyitwa Urukiko rw’Imikino gitambuka kuva Saa Yine kikageza Saa Saba z’amanywa.

7. Rabbin Imani Isaac

Uyu munyamakuru ukorera Radio Isango Star na Isango TV, yanyuze mu bindi bitangazamakuru birimo Radio Authentic, Radio Ishingiro na Radio&TV1, na we ni umwe mu banyamakuru bafana APR FC.

6. Jado Dukuze

Uyu munyamakuru wanyuze ku bitangazamakuru birimo Ruhagoyacu, Funclub, Flash FM, Radio 10, Radio 1, Isango Star na Royal FM, aheruka kwerekeza kuri Fine FM na we yakuze akunda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

5. Nkurunziza Ruvuyanga

Abakunzi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bamaze kumenyera uyu munyamakuru ko ari umufana w’akadasohoka wa APR FC, akaba yarakoreye ibitangazamakuru birimo Radio Huguka, Fine FM na Radio Rwanda abarizwaho ubu.

4. Kazungu Clever

Uyu munyamakuru umaze imyaka ikabakaba 20 mu mwuga w’itangazamakuru, kuri ubu akorera Radio 10 mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, uyu yamaze imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC.

3. Rigoga Ruth

Uyu munyamakurukazi ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’ by’umwihariko kuri Televiziyo Rwanda, na we ni umwe mu bafana ba APR FC.

2. Rugaju Reagan

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bajya bibeshya ko uyu munyamakuru wa Radio Rwanda yaba afana Rayon Sports bitewe n’uko ajya ayivugaho amagambo meza, ariko siko bimeze kuko yakuze afana APR FC ndetse ubwo yakoreraga Radio 1 ni kenshi yavuze ko afana APR FC n’ubwo bidakuraho ko atajya ayibogamiraho habe na rimwe.

1. Bayingana David

Uyu munyamakuru uri mu bakunzwe mu gihugu na we ni kenshi yatangaje ko akunda ikipe ya APR FC, mu kiganiro yigeze kugirana na Murungi Sabin kuri Isimbi TV yemeje ko afana APR FC ariko ko iyo ageze mu kazi ibyo kuba ayifana abishyira ku ruhande agakora akazi ke uko bikwiye nta marangamutima ashyizemo.

Abo ni abanyamakuru 10 bakuze bafana ikipe ya APR FC, mbere yo kuba abanyamakuru babanje gukunda umupira w’amaguru kandi buri wese ukunda ruhago aba afite ikipe afana umunsi ku wundi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere Mbappe yavuze ku mubano mubi we na Neymar

Birababaje: Umubyeyi yitabye Imana we agiye kubyara nyuma y’uburangare bw’umuganga wari wigiriye konsa