Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless mu muziki, yatanze ubuhamya bw’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye benshi mu muryango, agasigarana n’abantu babiri barimo na mama we.
Hadaciye kabiri, mama we na we yitabye Imana, asigarana n’umuvandimwe we ari imfubyi, baba mu nzu nto cyane.
Yagaragaje ubuzima bubi babayemo, gusa aza kugira amahirwe yo kwiga amashuri ye abikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Yavuze ko Abanyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko, “Igikumwe cyabo kiri tayari tariki ya 15 Nyakanga yaradutindiye.”
Ubuhamya bwa Butera Knowless wajyaga arara aririmba mu kazu gato mukuru we yabaga yamusizemo wenyine kugira ngo akange abagizi ba nabi n’ibikoko none ubu akaba atuye mu nzu nini ku buryo icyumba arayemo atari cyo abyukiramo.
Abutanze mu Bugesera aho ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Kagame Paul, birimo kubera.
Buteye ikiniga cy'byishimo
Ubuhamya bwa Butera Knowless wajyaga arara aririmba mu kazu gato mukuru we yabaga yamusizemo wenyine kugira ngo akange abagizi ba nabi n'ibikoko none ubu akaba atuye mu nzu nini ku buryo icyumba arayemo atari cyo abyukiramo
Abutanze mu Bugesera aho… pic.twitter.com/LFcKkjvXr7
— Oswald Oswakim (@oswaki) July 6, 2024