Butera ni umwe mu bahanzikazi bakomeye cyane mu gihugu cy’u Rwanda, gusa abakunzi be benshi ntago bajya bamenya ibintu byinshi byihariye mu buzima bwe bwa buri munsi bitewe nuko badakunda kumuca iryera cyane. Uyu muririmbyikazi ukomeye mu Rwanda, Butera Knowless yatangaje umukinnyi wa ruhago akunda cyane ku isi, ndetse asobanura n’impamvu ituma amukunda kurusha abandi bose nkuko tubikesha Radio Isango Star yaganiriye nawe.
Knowless ubwo yaganiraga na Radio Isango, yabajijwe niba afana Chelsea dore ko yanageze ku kibuga cyayo maze atangaza ko atayikunda ahubwo afite umukinnyi akunda cyane k’uburyo afana n’ikipe uwo mukinnyi akinira. Knowless yagize ati “Njyewe nikundira Lionel Messi, kuko n’umuntu usohoza inshingano ze, ntago ajya yijena mu buzima bwe nkuko Cristiano akomeza ibintu.”
Nguyu Lionel Messi ukundwa bikomeye na Knowless.