in ,

Iyumvire uburyo Parfine yasebeje Safi anahishura uburyo yamuvuje indwara zandurira mu busambanyi

Inkuru ya Safi na Parfine bahoze bakundana ikomeje gukomera no guhindura isura, ubu bashyize hanze ibiganiro bwite bagiranye batongana banashinjanya ‘ubuhemu, ubusinzi, gucana inyuma no gukunda ifaranga’.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2017, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ikiganiro Parfine yagiranye n’inshuti ye avuga Safi mu magambo yuje ibitutsi, uburakari no kumushinja ‘ubupfubuzi’ ndetse no gukunda ifaranga ry’abagore bo muri Diaspora.

Mu ijoro ryacyeye, Safi na Parfine bagiranye ibiganiro byanditse kuri WhatsApp aho bahishuye amabanga amwe atarigeze amenyekana bakanacishamo bagatongana byeruye.

Ibiganiro bya mbere byasohowe na Safi Madiba yerekana ko yikomeye Parfine, uyu mubyeyi usanzwe uba mu Busuwisi ashobora kuba yasimbuje icyayi cya mu gitondo gusoma no gusubiza uyu muhanzi bahoze bakundana. Ubu nawe yahise ashyira hanze ibyo yamubwiye byiganjemo kumwibutsa ko “adakunda by’ukuri uwo yarongoye ahubwo ko akurikiye ifaranga”.

Source:Igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Butera Knowless yatangaje ikipe afana n’umukinnyi akunda bitangaza benshi

Miss Hirwa Honorine uzwi ku izina ry’Igisabo yavuze ku mpinduka y’ingano y’ibibero bye biratungurana