in

Byari amarira n’agahinda ubwo wa mwana waciwe umutwe yashyingurwaga

Urupfu rwa Imanishimwe Josiane rwamenyekanye tariki ya 16 Ugushyingo 2022 mu masaha ya Saa moya z’umugoroba, kandi yishwe aciwe umutwe n’umugizi wa nabi utaramenyekana ahagana Saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uwo mugoroba.

Umuhango wo gushyingura Imanishimwe Josiane, umwana w’imyaka 11 wishwe aciwe umutwe, wabereye mu irimbi rusange riri mu murenge wa Gishari nyuma y’amasengesho yo kumusabira yabereye mu rusengero rwa Zion Temple Mwulire, kuwa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022.

Umuhango wo gushyingura Imanishimwe Josiane waranzwe n’umubabaro mwinshi, abenshi bagaragazaga agahinda batewe n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe uwo mwana.

Abaturage benshi bitabiriye uwo umuhango wo gushyingura Imanishimwe Josiane bafatwaga n’ikiniga bagasuka amarira menshi, ariko na bamwe muribo bakavuga amagambo yashimangiraga ko umubyeyi w’umwana wapfuye n’abaturage bose bakeneye kubona Ubutabera.Magingo aya ntiharamenyekana umugizi wa nabi wishe uyu mwana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Habineza J.Cloude
Habineza J.Cloude
1 year ago

Imana imuhe iruhuko ridashira

Habineza J.Cloude
Habineza J.Cloude
1 year ago

Imana iruko ridashira

Abakinnyi 10 batazwi cyane ugomba guhanga ijisho muri iyi mikino y’igikombe cy’isi

Butera Knowless na Bruce Melodie batashye amara masa mu bihembo bya HiPipo Music Awards