in

Bushali wirukanywe muri korali yo muri ADEPR ntabyicuza

Umuhanzi Nyarwanda bushali uzwi cyane mu njyana ya Trap, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yahishuye ko akiri umwana yahoze aririmba muri korali y’abato mu itorero rya ADEPR.

Gusa avuga ko nubwo iyi korali yayiririmbyemo ndetse akunda gusenga, agapira k’amaguru kaje gutuma bitagenda neza yewe bikaza no kumuviramo guhagarikwa.

Yagize ati: “Njye naririmbaga muri korali y’abana, umunsi umwe ntabwo byaje kugenda neza, tukiri abana hari ukuntu twakundaga agapira k’amaguru, byageze aho nkajya ninda kujya muri korali maze baranyirukana, ntabwo banyirukanye babaye bamagaritse gato kugira ngo nitekerezeho […] ntabwo natinze, umuziki wahise utangira kuntwara birangira nangiye umuziki ku giti cyanjye.”

Bushali abajijwe niba aticuza kuba yaravuye muri korali yavuze ko atabyicuza kuko kwicuza ari ikintu kibi mu buzima.

Yagize ati ” sinicuza kuba naravuye muri korali kuko kwicuza ni ikintu kibi !, kandi mu buzima nta muntu wanga gutera intambwe ngo ave aho yari ari agere ahandi”.

Bushali yabajijwe niba agisenga, avuga ko asenga gusa atagira idini asengeramo ahubwo ko aho ageze hose yumva ashaka gusenga arasenga.

Ubusanzwe Bushali yamenyekanye cyane mu njyana ya Trap ndetse agera naho afatwa nk’umwami wayo mu Rwanda

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibitego amaze gutsinda bikubye 2 imikino amaze gukina! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Gitego Arthur nyuma y’igihe gito abonye ikipe hanze y’igihugu izamu ryaramuhiriye

Mu gihe Rayon Sports imyiteguro irimbanyije, muri APR FC ho umutoza Thierry Froger yavuze ingorane abakinnyi be bafite mu gihe bitegura guhura na mukeba wayo Gikundiro