Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ku rugamba rwe n’ibitekerezo by’uburyo yashatse kwiyahura ngo ave ku isi.
Umuyobozi mukuru wa Wasafi Records yavuze ko yigeze kuba mu bihe bikomeye cyane kandi atekereza kwiyahura inshuro nyinshi.Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Wasafi, Diamond yavuze uburyo yashakaga kwiyahura kubera ibibazo yahuye nabyo mu buzima.
https://www.instagram.com/p/CKR9MZEJ8DM/?igshid=1xqgg311hgn8v
Ati: “Nanyuze mu bintu byinshi byatumye nshaka gufata uburozi. Nabwiye umuntu ko nshaka kwiyahura, gusa nsanga niba mfashe uburozi noneho abantu bazakomeza kuvuga. Nahisemo guhangana n’ikibazo. ”
Diamond yakomeje avuga ko adakunda kujya mu mirwano cyangwa kugirira inzika abantu kuko akunda amahoro yo mu mutima.
Ati: “Ntabwo nkunda imirwano, ntabwo nkunda kugirira inzika abantu. Icyo gihe, hari ikintu cyambabaje rwose. Urabizi, Nkunda kubana mu mahoro n’abantu- niyo mpamvu ikipe yanjye ya WCB, mbana nabo nk’umuryango, ”