in

Burya niyo mpamvu ahorana ibyishimo! Mama Pastor ‘Uwanyana Assia’yavuze impamvu ahora yishyimye kandi umugabo we Pastor Théogene yaritabye Imana ndetse yakomoje ku mpeta sheri we yamwambitse

Mama Pastor, Uwanyana Assia yavuze impamvu ukunda kugaragara yishimye kandi nta gihe kinini gishije umugabo we, Pastor Théogene yitabye Imana azize impanuka yakoreye muri Uganda.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, Uwanyana Assia yavuze ko ubwo yumvaga inkuru y’inshamugongo ko umugabo we aguye mu mpanuka, ngo iryo joro yaraye asenga, abaza Imana impamvu itwaye umugabo we, ayibaza niba agiye mu bugingo buhoraho.

Ubwo yari arimo gusenga ngo Imana yamubwiye ko umugabo we agiye aheza mu bugingo buhoraho, ndetse ko bazongera guhura ku munsi w’ umuzuko.

Ngo ibyo byatumye agira akanyamuneza maze arakomera anakomeza abandi kuko we yizeye ko umugabo we ari mu ijuru ahantu heza cyane.

Ndetse kandi Uwanyana yavuze ko impeta yambitswe na Pastor Théogene bizamugora kuyikuramo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yasohowe nk’imbwa kwa Nyirasenge? Umuhanzi Angel Brain waraye muri kandagira ukarabe yanyuze mu nzira zitoroshye

Carlos Alos Ferrer yamaze gukora icyo abanyarwanda bose bifuzaga