Mathias Pogba w’imyaka 32 yaciye ku mbuga nkoranyambaga ze maze avuga ko agiye gushyira hanze ibyahishwe kuri Pogba hamwe n’abaterankunga be “bakwiriye kumenya ibintu bimwe na bimwe” – ndetse avugamo izina rya Kylian Mbappe.
Nyuma y’uko Pogba atangaje ko mukuru we yari mu gatsiko k’abantu bashatse ku mwambura ubwo yari iwe i paris.
Bikomeje kubyara umwuka mubi hagati ya Mathias Pogba ushinja murumuna we amarozi,ndetse na Paul Pogba agashinja ubujuru n’ubwambuzi mukuru we Mathias.
