Uyu ubundi Amazina ye asanzwe yitwa UWASE Delphine ariko abantu benshi bakaba bamuzi ku izina rya Soleil aba yitwa muri Filime y’uruhererekane ya Bamenya aho aba ari umugore wa Kanimba.
Avuga ko kuba yarize imikino njyarugamba ku girango ajye abona uko yitabara ndetse ko umufasha kuba yahora afite ubuzima buzira umuze ndetse akaba yanabasha kunguka inshuti, ikindi Kandi wamwigishije kugira ubunyangamugayo.
Soleil akomeza avuga ko yatangiye gukina uyu mukino njyarugamba wa Karate mu mwaka wa 2007, aho ubu ngubu afite umukandara w’umukara amaranye imyaka 5.
Uyu mukandara ukaba utangwa ku muntu wabaye indashyikirwa mu mukino njyarugamba wa Karate akaba ari nawo akina kuva muri 2007 kugeza ubu.
Aganira na X LARGE TV yavuze ko we kuba abantu bamubona nta kentusi( amabara aza ku biganza kubera gukora popaje) we ni uko akoresha ibiganza mu gihe ari mu myitozo.
Akaba yarakomeje avuga ko kandi amaze kwitabira amarushanwa inshuro eshatu, aho yitabiriye irushwanwa rya Never Again inshuro ebyiri ndetse n’irindi rushanwa ubwo hizihizwaga isabukuru ya Polisi y’igihugu akaba yaranatwayemo umudari mbese akaba ari indwanyi.
Amafoto (Inyarwanda)