in

Burya Messi na Ronaldo ni ibitangaza guhangana byimukiye ku mbuga nkoranyambaga. Inkuru irambuye ntigucike(amafoto)

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bafite ababakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga kurusha amakipe bakinira, ariyo Manchester United na Paris Saint-Germain.

Uyu mukinnyi Christiano Ronaldo ukomoka mu gihugu cya Porutugali afite abamukira bagera kuri miliyoni 593 kuri konti ye bwite, aho umunya Argentine Lionel Messi we afite abamukurikira bagera kuri miliyoni 375. Igiteranyo cya Messi cyaragabanutse kubera ko we atangira konte ya Twitter.

Ibi byamamare byombi bikaba usibye kuba bagenda bahiganwa kubabakurikira usanga  Manchester United ifite abantu bose hamwe bayikurikira bangana na miliyoni 169, iyi kipe ikaba iri munsi ya Ronaldo.

PSG ifite abayikurikira bake ugereranije na United, bose hamwe bangana na miliyoni 133 zose hamwe, munsi ya kimwe cy’akabiri cy’abakurikira Messi.

Usibye kuba abantu bakinnyi bombi bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Ronaldo na Messi bakoze taransiferi nyinshi kandi zaciye agahigo mu mpeshyi ya 2021.

Ronaldo yagarutse muri Manchester United avuye muri Juventus, akaba kandi yaraje muri Juventus avuye muri Real Madrid aho yakoreye amateka, mugihe Messi yatunguye isi mu gihe yatangazagako avuye muri Barcelona yerekeza muri PSG.

Kuva muri FC Barcelona kwa Messi yerekeza muri PSG  kongereyeho 13 ku ijana mu bakurikira imbuga nkoranyambaga za PSG aho abayikurikira bavuye kuri miliyoni 110.5 bagera kuri miliyoni 115.7 ku munsi yatangarijweho ko agiyeyo.

Ibi byari bitari  bike cyane ugereranyije n’uko Ronaldo yafashije Manchester United kongera abayikurikira, ku mbuga nkoranyambaga za Manchester United, abayikurikira bavuye  kuri miliyoni 161.1 kugeza kuri miliyoni 163.2 igihe yatangarijwe ko agiye muri Manchester United.

Usibye kugira ingaruka ku mbuga nkoranyambaga zabo, amafoto bashyize hanze batangazako berekeje mu makipe bagiyemo nayo yagiye aca uduhigo.

Ronaldo ifoto yashyize  kuri konte ye ya Instagram yakunzwe [likes]  na miliyoni 19, ikaba yaraje kuvanywaho n’iya Messi yagize  miliyoni 22 ubwo yatangazaga ko yerekeje muri PSG.

Ubungubu Christiano akaba ayoboye Messi kuri Likes kuri Instagram.

Lionel Messi ubwo yageraga muri PSG.

 

Ubwo Christiano yatangazaga yitegura impanga.
Lionel Messi ubwo yatwaraga Copa Emerica

 

Lionel Messi ubwo yasezeraga muri Barcelona.
Christiano ubwo yatangazako agarutse muri Manchester United.

 


 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Yatwitse umugabo we umubiri wose”-inkuru y’urukundo rwabo ntabwo isanzwe

Kuri Instagram: Anita Pendo yahundagajweho imitoma n’abafana be nyuma y’ifoto yashyize hanze