in

Burya kwirukanwa kwe ntangaruka bizateza! Umutego Carlos Alos Ferrer yashyiriwe mu masezerano y’imyaka 2 yahawe ushobora gutuma ahita asezererwa vuba

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer wasinye amasezerano y’imyaka 2 iri imbere ashobora kwirukanwa ntangaruka mu gihe umutego yashyiriwe mu masezerano atawusimbutse.

Kuri uyu wa gatanu nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Carlos Alos Ferrer yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 nkuko umunyabanga muri FERWAFA Muhire Henry yabitangarije Radio 1.

Uyu mutoza nubwo yahawe amasezerano y’imyaka 2 ntabwo benshi bakurikirana umupira w’amaguru hano mu Rwanda bumvikana n’iki kintu FERWAFA ndetse na Ministeri ya siporo bakoreye Carlos Alos Ferrer nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko mu masezerano uyu mutoza yahawe, FERWAFA yashyizemo ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntitabona iteke yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika azahita asezererwa ndetse banamubwira ko u Rwanda niyo rwabona iyi tike agomba kubarenza amatsinda kugirango akomeza kuba umutoza w’iyi kipe.

Uyu mutoza nyuma yo guhabwa aya masezerano yahise atangaza kumugaragaro abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mikino 2 u Rwanda rufitanye na Benin tariki ya 22 na 27 Werurwe 2023 bahatangira kujya mu gikombe cy’Afurika. U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Senegal yabatsinze mu mukino ubanza, Mozambique banganyije ndetse na Benin.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Arsenal na FC Barcelona zihanganiye umukinnyi uri kwigaragaza mu Budage

Ikipe yafatanyije na APR gutekera imitwe Rayon, igiye guteza imitungo yishyure umukinnyi