“Burya koko imboga mbi ntiziva mu nkono”: Harry Maguire utifuzwaga n’abakunzi ba Manchester United agiye kongera kubarisha imitima.
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Harry Maguire uherutse kwamburwa igitambaro cyo kuyobora bagenzi be mu kibuga nyuma hagasohoka amakuru avuga ko yamaze kumvikana n’ikipe ya West Ham ubu byamaze guhinduka uyu mukinnyi agomba kuguma muri iyi kipe y’ubukombe mu gihugu cy’u Bwongereza.
Harry Maguire ubu n’umukinnyi w’ikipe ya Manchester United ugomba guhatanira umwanya wo gukina kubera ko uyu mukinnyi yatangwagaho amafaranga make n’ikipe ya West Ham kandi umutoza Ten Hag amufata nk’umukinnyi ushobora kugira ikintu afasha muri iyi kipe.
Myugariro Harry Maguire ubusanzwe ntiyifuzwaga na bamwe mu bakunzi ba Manchester United kubera ko bamushinjaga gutsindisha ikipe yabo bya hato na hato akaba agiye gukomezanya nayo aho yitezweho byinshi kugira icyo ayifasha mu mikino itandukanye iyi kipe izakina.