in

Burya ingeso yanze gucika! Umukinnyi wa APR FC akomeje kunanirana nubwo afasha ikipe ye

Umukinnyi ikipe ya APR FC yatije mu ikipe ya Marine FC Nsanzimfura Keddy byavugwaga ko yisubiyeho yakomeje kunanirana no muri iyi kipe yatijwemo.

Ikipe ya APR FC ubwo imikino ibanza ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yasozwaga, yafashe umwanzuro wo gutiza abakinnyi 4 mu ikipe ya Marine FC barimo Nsanzimfura Keddy, Mbonyumwami Thaiba, Nkundimana Fabio ndetse na Hirwa Jean De Dieu.

Aba bakinnyi ikipe ya APR FC yatije muri Marine FC bakomeje kugenda bayifasha mu buryo bukomeye cyane ko bose bagezeyo bahita baba inkingi za mwamba dore ko urebye nibo barimo guha intsinzi iyi kipe mu gihe cyose yayibonye nubwo kugeza ubu iyi kipe itarava mu ikipe ashobora kumanuka uyu mwaka w’imikino.

Nubwo imikino yo kwishyura (Retour) yatangiye ikipe ya Marine FC yitwara neza ariko Yves Rwasamanzi utoza iyi kipe akomeje kunanizwa cyane n’abakinnyi atoza batarimo gukora ibintu byose abasabye gukora kugirango ashakire intsinzi iyi kipe.

Amakuru dufite ni uko Uyu mutoza wa Marine FC aheruka kumenyesha abakinnyi ko isaha yo kuba buri mukinnyi ari mu mwiherero n’abandi atagomba kurenze saa mbiri z’ijoro ariko nyuma yo kumenyesha abakinnyi ibi Hari abakinnyi batarimo kubikurikiza barimo Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Jean Rene ndetse n’abandi bakinnyi iyi kipe ifite bakomeye barimo gutaha isaha yarenze cyane.

Ibi byatangiye kugorana cyane mu ikipe ya Marine FC kubera ko niba iyi kipe ishaka kuva mu makipe ashobora kumanuka, abakinnyi ntibakurikize ibyo umutoza wabo ababwira bishobora gutuma kumanuka biba mu buryo bworoshye cyane hatagize igihinduka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wa Jackie Chan yavuze ikinu yakora Papa we agira ubwoba aho kujya guhura na nyina

” Yaratubeshye akwiriye kugenda” Abafana ba Liverpool ntiboroheye Jürgen Kloop nyuma yo kwandagazwa