Burya bazakina! Haringingo Francis utoza ikipe ya Rayon Sports yaciye amarenge yo kugaruka mu irushanwa nyuma yo kubwira abakinnyi atoza ikintu gikomeye bagomba guhora biteguye
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yaciye amarenge yo kugaruka mu gikombe cy’amahoro nyuma yo kubwira abakinnyi ikintu bagomba guhora biteguye.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 8 Werurwe 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports n’umuyobozi wayo Uwayezu Jean Fidel batangarije abanyarwanda bose bakunda ndetse n’abadakunda ikipe ya Rayon Sports ko bikuye mu gikombe cy’amahoro nyuma yo gusubikirwa umukino n’ikipe y’Intare FC.
Uwayezu Jean Fidel yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubwirwa na FERWAFA ko umukino wayo usubitswe habura amasaha atagera kuri 2 gusa kugirango uyu mukino bari bafite utangire, nkuko babitangaje bavuga ko bari bamaze kugera kuri Sitade aho umukino wari bubere. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeza ko basuzuguwe cyane bitewe ni uko bari bamaze iminsi bitegura uyu mukino ndetse banawukoreshejemo amafaranga menshi.
Haringingo Francis nyuma yo kumva ibi ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports yagize ikibazo gikomeye cyane ariko amakuru twaraye tumenye ni uko mbere yo gusezerera abakinnyi ngo batahe bajye kuruhuka nyuma y’imyitozo, yabwiye abakinnyi ko bagomba gukomeza kwitegura neza nk’abafite umukino kuwa gatanu ndetse no ku cyumweru ibyo ubuyobozi bwakoze ababwira ko batagomba kubirebaho kugirango bitaza kubica mu mutwe.
Ibi uyu mutoza yatangarije abakinnyi byatumye benshi bibazaga ku byo Perezida yatangaje avuga ko kugaruka muri iki gikombe byagorana kereka FERWAFA iteguye neza kandi ngo nabwo byasaba kubyigaho. Birashoboka ko ikipe ya Rayon Sports yagaruka mu irushanwa ariko umukino ukaba wakimurirwa mu gihe kizaza.