in

Burya ba bakobwa beza basaruye akayabo muri Tour du Rwanda irebere nawe.

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga haba hari abakobwa bifata amafoto bakayasangiza ababakurikira ndetse yewe bakabyamamariramo burya ngo ntabwo bigarukiraho .

MU gihe mu kwezi Kwa Kabiri habaga irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi nka Tour du Rwanda, ba bakobwa beza babiciye ku mbuga nkoranyambaga bakoreye amafaranga karahava.

Akenshi usanga amakampani agiye akomeye mu Rwanda ahitamo gukoresha abakobwa bagiye bigaragaza ndetse bikagaragara ko bakunzwe kugirango babe babafasha kwamamaza ibicuruzwa byabo muri iri rushanwa riba ryitabiriwe n’ingeri z’abantu bose.

Ibi nabyo rero bikaba bitoroshye kuba bapfa kwemera ko bakwamamariza nta gatubutse utanze kuko byonyine kubacumbikira buri hantu hose baraye ni menshi ndetse yewe nayo ubahemba ntabwo ari amafaranga abonetse yose.

Akazi ni akazi niko abantu benshi bakunze kuvuga ndetse yewe ibi bikaba byaragiye bigaragara cyane kuko ubungubu ahantu abantu babonaga ko nta kazi karimo cyangwa se gasebetse ahubwo ubu niko gatanga ubuzima bwiza kubagakora.

Aba bakobwa rero bakaba barafashe ubwiza Imana yabahaye bakaba babubyazamo ubuzima bw’ejo hazaza kandi bwiza.

Amafoto tuyakesha Igihe.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Bwiza umuziki utangiye kumusekera, Ish Kevin yatashye amaramasa.

Uwari umukobwa mwiza ashengurwa no kuba yaratakaje amazuru ye