in

Burya azi no gucuranga|The Ben atumye abafana bamukumbura. Video

The Ben aratuje nyuma yaho ashyiriye hanze indirimbo ye na Diamond Platnumz yaciye ibintu mu minsi yashize ndetse ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 6 ku rubuga rwa YouTube.

Nyuma yo kwita ku kumenyekanisha iyi ndirimbo, The Ben nta nkuru y’indi aratangaza ku bijyanye n’indi mishinga y’indirimbo ateganya gushyira hanze nyuma yiyi. Ni mugihe mugenzi we Diamond bafatanyije indirimbo “Why” yamaze gusohora indirimbo nshyashya.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Werurwe, The Ben yashyize agace k’indirimbo ye “Ndaje” ari kuyisubiramo mu buryo bwa Live ndetse ari gucuranga “Piano”.

Kumva ijwi rya The Ben bitewe n’uburyo yaririmbaga iyo ndirimbo bikaba byatumye abafana be bamukumbura ndetse bamwe batangira kumubaza igihe azabahera indi ndirimbo.

Reba amashusho ubwo The Ben yasibirahamo indirimbo ye ‘Ndaje’.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukandara w’umukara wa Putin yamaze kuwamburwa na taekwondo, ibihano bikomeje kwisukiranya

Sobanukirwa : byinshi ku ndwara yo kwiheba no kwigunga ikomeje gutwara benshi hanze aha