in

Bundesliga umunsi wa 14: Menya byinshi ku mikino iteganyijwe kuri uyu munsi wa 14 wa Shampiyona y’Abadage

Rutahizamu wa Borussia Dortmund, Erling Haaland yagarutse Ava mu mvune atsinda igitego cye cya 50 mu mikino 50 muri Bundesliga mu mpera z’icyumweru cyashize.

Bizaba ari ibicika muri Bundesliga mu mpera z’icyi cyumweru Aho ikipe ya Borussia Dortmund izaba yakira mucyeba wayo Bayern Munich mu mukino w’ishyiraniro witwa Der Klassiker.

Ahandi, ikipe ya Hoffenheim ishobora kujya mu makipe ane yambere aho izaba yakiriye Eintracht Frankfurt, mu gihe Greuther Furth izakomeza urugamba rwo gushaka ko yabona itsinzi yayo yambere kuva uyu mwaka w’imikino watangira mu gihe izaba yagiye kwa Bayer Leverkusen.

HANO HARI IBYO WAMENYA KURI UYU MUNSI WA 14 WA BUNDESLIGA:

Umukino w’Umunsi: Borussia Dortmund vs Bayern Munich (Kuwa Gatandatu, 19:30pm)

Ikipe ya Bayern Munich izaba yerecyeje kuri Signal Iduna Park aho irusha inota rimwe ikipe ya Borussia Dortmund, aho aya makipe y’ibikomerezwa muri ruhago y’Abadage nibwo bwambere zizaba zihuye muri Shampiyona uyu mwaka w’imikino.

Itsinzi ku ikipe izaba yasuye izabahesha kugera kugahigo ko gukomeza gutsinda imikino myinshi bikurikiranya, imikino irindwi bakina n’abasore b’umutoza Marco Rose.

Iyi kipe nayo izaba yakiriye igomba kubona amanota atatu, kugirango bagere kugahigo ko kuba ikipe izaba imaze imikino myinshi iri murugo, gutsinda imikino 12.

Uyu mukino turi kuwubategurira Live hano, tuzaba twese duhanze amaso abagabo babiri bahagarariye abandi kukijyanye no gutsinda ibitego mu gihugu cy’Ubudage.

Dortmund na Bayern Munich zimaze gutsindirwa imwe ibitego 33 na Haaland Indi 42 na Lewandowski kuva uyu mwaka w’imikino watangira.

Nubwo Robert Lewandowski ayoboye abandi ba rutahizamu n’ibitego 14 kugeza magingo aya, ariko Erling Haaland nawe ari hafi aho n’ibitego 10.

Uyu rutahizamu ufite ubwenegihugu bwa Norwegian, afite ihurizo ryo kumena urukuta rw’inyuma rwa Bayern Munich, aba bamyugariro ba Bayern ntibarashobora kutinjizwa igitego mu mikino icyenda basuye andi makipe muri Bundesliga.

Robert Lewandowski azaba yongera kwerekana ubushobozi bwe kuri uyu wa gatandatu nyuma yo kurushwa amanota macye kubihembo bya Ballon D’Or muri icyi cyumweru.

HANO HARI INDI MIKINO IZARANGA UYU MUNSI WA 14:

 

🔵Union Berlin vs RB Leipzig (uyu munsi, 21:30pm)

Ikipe ya Union Berlin izaba iha ikaze ikipe ya RB Leipzig, ubwo iri bube yitegura kuba yagaruka mu bihe byayo byiza nyuma yo gutsindwa na Frankfurt, mu gihe ikipe izaba yasuye yo izaba nayo ishaka gutsinda umukino nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya shampiyona.

Ikipe y’umutoza Ura Fischer yagize ikibuga cyayo Stadion An see Altern Forsterei Aho Andi makipe atajya apfa kwikura, Aho yahatsindiwe umukino umwe mu mikino 23 iheruka ya Bundesliga ikinira mu rugo.

Iyi kipe iraba ifite icyizere cyo kubona umusaruro muzima, nyuma yo kwifuza kubuza Leipzig kubona itsinzi mu mikino icyenda iheruka yaje kuri icyi kibuga.

Uraza kuba Ari umukino wihutisha umupira muri uyu mujyi w’Abadage, ikipe ya Union niyo kipe ifite Gutanga imipira myinshi muri bamyugariro, imipira 17 kuri buri gikorwa cyo kwatakwa, naho Ikipe ya Koln yonyine ifite imipira 8.6 kurusha abasore b’umutoza Jesse Marsch bo bafite ikigereranyo cya 9.1.

 

🔴Hoffenheim vs Eintracht Frankfurt (Kuwa Gatandatu, 14:30pm)

Itsinzi ya gatatu yikurikiranya ya Hoffenheim izabahesha kwinjira mu makipe ashobora kwemererwa gukina Champions League gusa biteguye kuzaba bagorwa na Eintracht Frankfurt, yo imaze gutakaza imikino ibiri gusa muri 17 mu marushanwa yose.

Ikipe ya Frankfurt imaze gutsinda imikino itandatu ya Bundesliga ikina naya makipe, Kandi ishobora kongera iki kinyuranyo kikaba imikino irindwi, Aho yaba ibaye ikipe yambere ishyizeho ako gahigo nk’ikipe ibonye itsinzi nyinshi mw’ikipe imwe.

Bitari ibyamahirwe, ikipe izaba yakiriye ntiratsindwa imikino irindwi muri Bundesliga ikina n’ikipe imwe.

Abafana bo kumpande zombi banzwiho kuba abafana bimena baya makipe bazaba bishimira uyu mukino,Filip Kostic w’imyaka 84 ufana Frankfurt na David Raum w’imyaka 68 ufana Hoffenheim nibo babaye abafana umwe uwambere undi uwakabiri mu kijyanye n’imifanire muri Bundesliga uyu mwaka w’imikino.

 

 

🔵Bayer Leverkusen vs Greuther Furth (Saturday, 14:30pm)

Nyuma yo kurushwa amanota atandatu n’ikipe ya kabiri, Dortmund, Bayer Leverkusen izaba ishaka kuba yatsinda nk’ikipe y’ikigugu Greuther Furth itazwiho byinshi uretse gutsindwa kuba mu kwezi kwa munani.

Kubwitsinzi ya gatatu ya shampiyona yikurikiranya bya Leverkusen, iheruka gutsinda ibitego 3-1 ikipe ya Leipzig, ishobora guha akandi gahigo Furth katari keza, bishoboka ko waba Ari umukino wa 12 wose itsinzwe yikurikiranya.

Kandi bigaragara ko bishoboka imbere y’ikipe ya Leverkusen imaze gutsinda inshuro 28, bibagira aba gatatu mu gutsinda ibitego byinshi inyuma ya Bayern Munich na Borussia Dortmund.

Ba rutahizamu babo bazaba baje biteguriye guha akazi Furth, yo imaze kwinjizwa ibitego 39, harimo ibitego 10 mu mikino ibiri iheruka.

🔴Borussia Monchengladbach vs Freiburg (Ku cyumweru, 16:30pm)

Ikipe ya Freiburg yarangiye neza cyane, nyuma yo kubakira kuri bamyugariro bayo ariko bacyeneye kongera kugaruka mu bihe byayo byiza.

Ukwitwara neza kwa Freiburg kwatumye iyi kipe itsindwa imikino itatu yikurikiranya nyuma yo gukina imikino 10 ya Bundesliga idatsinzwe mw’itangira ry’uyu mwaka w’imikino.

Bazaba bakiriye Borussia Monchengladbach, yo iri mu makipe atatu atatsindirwa mu rugo muri Bundesliga.

Umutoza Die Fohlen nawe afite agahigo yakinnye na Freiburg muri Shampiyona, gusa byonyine yatakaje umukino umwe mu mikino 19 bamaze gukina.

Ariko ikipe izaba yasuye ifite igitinyiro muri iyi shampiyona, Aho yatsinze imikino itatu muri irindwi maze binjizwa ibitego birindwi.

Muri buri buryo, Freiburg yo yatakaje 13 kugeza magingo aya, bibahesha agahigo ko kuba ikipe ya Bundesliga ifite ubwugarizi bukomeye.

Ibi byose bizagaragara ko ku mugoroba wo cyumweru, Monchengladbach imaze gutsinda ibitego 11 mu mikino itatu bakiriye mu marushanwa yose harimo no gutsinda bandagaje ikipe ya Bayern Munich ibitego 5-0 muri DFB Pokar.

INDI MIKINO BITEGANYIJWE MURI IZI MPERA Z’ICYI CYUMWERU:

🔵Mainz vs Wolfsburg (Kuwa Gatandatu, 14:30pm)

🔴Arminia Bielefeld vs Koln (Kuwa Gatandatu, 14:30pm)

🔵Augsburg vs Bochum (Ku cyumweru, 2.30pm)

🔴Stuttgart vs Hertha Berlin (Ku cyumweru, 2.30pm)

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Titi Brown wamamaye mu kubyina indirimbo z’ibyamamare aracyekwaho gusambanya umukobwa utujuje imyaka y’ubukure.

Sobanukirwa:Intungamubiri zizwiho kurinda umusatsi gupfuka no gutuma ubyibuha ukanakomera