in

Bruno Fernandes yashyize umukono ku masezerano mashya mu ikipe ya Manchester United

Kapiteni w’ikipe ya Manchester United, Bruno Fernandes, yashyize umukono ku masezerano mashya azamugeza muri Kamena 2027, kandi afite amahirwe yo kongeraho undi mwaka umwe.

Umunya-Portugal ukina hagati mukibuga amaze gutsinda ibitego 79 no gutanga imipira ivamo ibitego 67 mu mikino 234 amaze gukinira iyi kipe.

Fernandes, w’imyaka 29, yageze muri Manchester United avuye muri Sporting Lisbon muri Mutarama 2020 aguzwe miliyoni £47, amasezerano ye yari yarasinye muri 2022 yagombaga kurangira muri 2026.

mu magambo ye yagize ati “Abantu bose bazi urukundo mfitiye Manchester United. Mbona ejo hazaza heza kandi niteguye kuyobora iyi kipe nerekeza imbere,”.

“Ndumva inshingano n’agaciro ko kwambara iyi myenda, kandi nziko bisaba kwiyemeza no kwitanga byinshi kugira ngo uhagararire iyi kipe idasanzwe.”

Fernandes yasimbuye Harry Maguire ku mwanya w’ubukapiteni bwa Manchester United muri Nyakanga 2023.

Umutoza wa Manchester United, Erik ten Hag, yakomeje kwizera uyu mukinnyi, nubwo hari igihe yagiye anengwa cyane na ba kapiteni ba Manchester United bigeze kuyobora iyi kipe aribo, Gary Neville na Roy Keane.

Fernandes yavuze ko “atari kuba yarashyize umukono kuri aya masezerano” iyo atabona ko “ibihe bye byiza muri Manchester United biri imbere.”

Yongeyeho ati: “Nahuye n’ibihe bidasanzwe hano. Kumva izina ryanjye riririmbwa mu ndirimbo ziva mu gice cya Stretford End, gutsinda ibitego bitatu (hat-trick) ku mukino wa Leeds, kuyobora ikipe muri Old Trafford ku manywa y’i Burayi no kwegukana ibikombe i Wembley.

“Muri ibiganiro nagiranye n’abayobozi ba siporo n’umutoza, biragaragara ko bose biyemeje kurwanira ibikombe bikomeye mu myaka iri imbere.”

Amafoto Bruno Fernandes ari kumwe n’umuryango we i Manchester 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Barcelona yabonye umusimbura wa Nico Williams

Real Madrid yegukanye UEFA Super Cup ku nshuro ya Gatandatu