Mu kwezi kwa Werurwe 2026, Bruno Fernandes yongeye kugaragaza ubuhanga bwe budasanzwe, yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Premier League (Player of the Month), mu gihe Mikel Arteta wa Arsenal yahawe icy’umutoza mwiza w’ukwezi (Manager of the Month).
Bruno Fernandes, ukinira Manchester United, yitwaye neza cyane muri uko kwezi, aho yagize uruhare rukomeye mu mikino ya Manchester united yakinnye. Mu mibare, yaremye amahirwe 23 arimo 6 akomeye, ndetse anagira uruhare mu bitego 6 — birimo ibitego yatsinze n’imipira yavuyemo ibitego (assist 4). Ibi byatumye yegukana iki gihembo ku nshuro ya gatandatu, aho anganya na Cristiano Ronaldo na Steven Gerrard, mu gihe agisigaye inyuma gato ya Mohamed Salah, Harry Kane na Sergio Agüero bayoboye mu mateka y’iki gihembo.
Ku ruhande rw’abatoza, Arteta utoza Arsenal yahawe igihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi kwa Werurwe, nyuma yo gufasha Arsenal gutsinda imikino yose yakinnye muri uko kwezi. Arsenal yitwaye neza itsinda amakipe akomeye arimo Chelsea, Brighton & Hove Albion na Everton, ibintu byayifashije gushyiraho ikinyuranyo cy’amanota icyenda hagati yayo na Manchester City ya kabiri.
Arteta yahigitse abandi batoza bari bahataniye iki gihembo barimo Eddie Howe, David Moyes, Régis Le Bris na Fabian Hürzeler, ahabwa iki gihembo hashingiwe ku majwi y’impuguke n’abafana.
Ni ku nshuro ya munani Arteta yegukanye iki gihembo kuva yatangira gutoza Arsenal mu 2019, ikimenyetso cy’uko akomeje kubaka neza Arsenal no kuyigeza ku rwego rwo guhatanira ibikombe.
WRITTEN BY ALEXANDRE RUGWIZA


