Bruce Melodie yateze moto imvura igwa igeze ahugamye abanyeshuri biba ngombwa ko moto ihagarara maze Melodie yanga kujya kugama mu banyeshuri.
Mu kiganiro yagiranye na Jalas Tv, Bruce Melodie yavuze ukuntu yateze moto imvura ikagwa ageze ahugamye abanyeshuri.
Ubwo yageraga aho, moto yahise ishiramo Lisansi maze biba ngombwa ko Melodie ayivaho ngo motari ayihengeke.
Ibyo byose byakozwe imvura iri kumunyagira yanze kujya kugamana n’abandi kugira ngo batamubona kuko yari ari icyamamare.
Gusa nubwo yari yihishe muri kasike, umwana umwe yaje kumuvumbura ko ari Melodie uri kunyagirwa, maze ahita afata icyemezo cyo gutega indi moto ajyana na kasike ya wa mumotari wari umutwaye mbere.
[videwo]
Umva ubuzima Bugoye #Brucemelody Yanyuzemo ngo Abe icyamamare, kuba ari mu bahanzi batunze amafaranga menshi yarabanje kugorwa nubuzima. Nawe wabigeraho. Ntugacike intege. Umva uko Yabigenje. pic.twitter.com/0qEGh5bNDD
— ERIC BRAVE (@Erikr250) November 9, 2023