in

“Bruce Melodie yagarutse akubuta ahababaza: ‘Nubakiye ku ntego, si ku magambo y’ubusa

Nyuma y’igihe kinini acecetse ku mbuga Nkoranyambaga no mu itangazamakuru, Bruce Melodie yagarutse atanga ubutumwa bukomeye, buhamya ko yahisemo gutuza kugira ngo yubake umurage urambye aho gukurura amagambo n’impaka zidafite umumaro.

Mu magambo ye yanyujije ku rubuga rwa x rwahoze ari Twitter , Bruce Melodie yagize ati:”I’ve been lowkey but not lazy. I’ve been building legacy not hype. Now I’m back focused and sharper than ever. I respect the media & I protect my name. So let’s be clear: no drama, no negativity, no games. This brand is built on purpose, not gossip. Let’s move‼️”

Ugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati:

“Nari ncecetse ariko si ubunebwe. Nari ndi kubaka umurage, si ugushaka izina rihita. Ubu ngarutse ndi maso kurusha uko nari meze. Nubaha itangazamakuru kandi ndinda izina ryanjye. Reka twumvikane: nta drama, nta bibi, nta mikino. Iri zina rishingiye ku ntego, si ku magambo y’ubusa.”

Mu yandi magambo, uyu muhanzi yemeje ko nubwo atari ahari mu buryo bugaragara, atigeze areka gukora. Yagaragaje ko yahisemo gutuza, akirinda impuha n’amajwi yo mu muhanda, ahubwo agashyira imbaraga mu kubaka umuziki ushingiye ku ntego no kubaka izina rizima ry’umunyamwuga.

Bruce Melodie, usanzwe ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, yakomeje agaragaza ko yubaha itangazamakuru kandi ko afite intego yo kurinda izina rye n’umurage azasiga mu ruganda rwa muzika. Ni ubutumwa benshi bafashe nk’ikimenyetso cy’uko yagarutse afite umurongo usobanutse kandi atifuza kongera kwisanga mu makimbirane n’ibihuha byibasira abahanzi benshi.

Amakuru yizewe akomeje kuzenguruka avuga ko yaba yarakoranye indirimbo n’umuhanzi mpuzamahanga wo muri Tanzania, Diamond Platnumz. Nubwo impande zombi zitaragira icyo zibivugaho ku mugaragaro, bamwe mu bakurikiranira hafi ibya muzika nyafurika bavuga ko iyo ndirimbo yamaze kurangira, ndetse ishobora gusohoka mu minsi ya vuba.

Ibi bihuye neza n’icyerekezo Bruce Melodie yatangiye kugaragaza mu myaka ishize, aho yakomeje gushaka ubufatanye n’abahanzi b’ibyamamare mu karere no hanze yako. Yaherukaga gukorana indirimbo n’abahanzi nka Harmonize wo muri Tanzania

Abakunzi ba muzika n’abakurikiranira hafi ibikorwa bya Bruce Melodie bemeza ko aya magambo ye ari nk’ijwi ry’undi Bruce  ushaka kugaruka ku isonga mu buryo bw’umwuga, atari ukwirwanaho mu binyamakuru, ahubwo yibanda ku bikorwa bifatika.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana wa Whitney Purvis wo muri ’16 and Pregnant’, Weston, yapfuye ku myaka 16.

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO