Abakora imibonano mpuzabitsina bashobora kugira uburyo butandukanye bifashisha bagamije kugera ku byishimo bisendereye burimo n’ubuzwi nka “breath play” bujyana no gufunga umwuka kuri umwe mu bari muri icyo gikorwa, icyakora bigaragazwa nk’ibishobora guteza ibyago birimo n’urupfu.
7Sur7 itangaza ko ibya breath play byamamajwe cyane n’amashusho y’abakina filimi z’urukozasoni cyangwa amashusho aca ku mbuga nkoranyambaga, ariko muri iki gihe bikaba bigenda bifata indi ntera mu rubyiruko ari na yo mpamvu rwibutswa ko ari imigirire ishobora guteza ibyago.
Nubwo bimeze bityo ariko, imibare igaragaza ko 64% by’abagore bakiri bato muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoresha ubu buryo mu gihe cy’imibonano cyangwa bikinisha aho bashobora gufunga umunwa n’amazuru umwanya muto cyangwa umwe agafata undi mu ijosi akamuniga ku buryo amuheza umwuka by’akanya gato.
Ab’igitsinagabo bakoresha ubu buryo mu bakiri bato, muri Amerika bo babarirwa ku rugero rwa 29% , bikavugwa ko abakiri bato bakunze kubukoresha ari inshuro eshatu ugereranyije n’abakuze babikora.
Abakoresha uburyo bwa “breath play” bivugwa ko baba bagamije kwiyongerera ubushake n’ibyishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, icyakora ni imigirire iteye inkeke cyane kuko bishobora no kuviramo umuntu urupfu nk’uko bikomozwaho n’ubushakashatsi.
Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru kitwa Sexual Medecine mu 2019, bwagaragaje ko mu gihe ufunze umuntu umwuka; byaba biciye mu kumuniga cyangwa gufunga umunwa n’amazuru, bishobora kumuviramo urupfu mu gihe icyo gikorwa kigejeje ku munota cyangwa hejuru yawo.
Iki kinyamakuru cyanatangaje ko mu bagore 23 bakundaga gukoresha ubu buryo, umwe yapfuye azize kunigwa na mugenzi we, impamvu ituma abafite iyi migirire bagirwa inama yo kubigenzamo make byaba byiza bakabicikaho.