in

Breaking news: Umuriro watse mu ndege bituma abari bayirimo bavuza akamo

Umuriro wadutse mu ndege bituma amagana y’abagenzi bari bayirimo bavuza induru kubera ubwoba abandi bimuka mu byicaro byabo ubwo bari bategereje ko ihaguruka.

Amashusho agaragaza abagenzi bafite ubwoba bwinshi bagerageza guhunga bajya hanze ubwo imyotsi yari yuzuye aho abapilote bicara byatumye babiri bakomereka.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter bivugwa ko yafashwe mu ijoro ryo kuwa kabiri muri Taiwan ku kibuga cy’indege cya Taoyuan International Airport.

Iyi ndege yari igiye kwerekeza muri Singapore,yiteguraga guhaguruka hanyuma umugozi ucaginga telefoni ufatwa n’umuriro.

Abagenzi bagaragaye bari gusohoka bahunga umuriro mu gihe abashinzwe umutekano binjiraga baje gutabara.

Abagenzi bashoboye gutuza ndetse n’uyu muriro urazima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Hertier Luvumbu yasobanuye ku kijyanye no kuba atazakina muri Rayon Sports benshi ntibanyurwa

Reba uduce dutandukanye mu mujyi wa Kigali dutera ipfunwe abadutuye kubera kwitirirwa ibihakorwa