in

Breaking News: Ubujurire bwa KNC bwateshejwe agaciro nyuma yo kwanga kwitaba Komisiyo y’ubujurire

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022 mu rwego rwo gusuzuma no gufata ibyemezo ku bujurire bwatanzwe ku byemezo byafatiwe perezida wa Gasogi United  KAKOOZA NKURIZA Charles, ikipe ya Etincelles FC n’abakinnyi bayo, ndetse n’Ikemezo cy’Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane ku kibazo cy’umukinnyi Armel Ghislain hagati ya Kiyovu na Gasogi United.

Komisiyo y’ubujurire yafashe imyanzuro ikurikira

Ibihano byafatiwe perezida wa Gasogi United KAKOOZA NKURIZA Charles byagumishijweho, kubera ko uyu mugabo atitabye Komisiyo y’ubujurire ku wa 29/01/2022  nyuma yo gutumizwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yari yahanishije Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles igihano cyo guhagarikwa imikino 8 harimo 2 isubitse ndetse n’ihazabu ry’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw) nyuma yo kwemeza ko yakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC no gutesha agaciro umusifuzi.

Ikipe ya Etiencelles yari yarafatiwe icyemezo cyo kudakinira ku kibuga cyayo, iyi Komisiyo yafashe icyemezo cyo gukuraho icyo gihano aho bahise bayihanisha kuzakina umukino umwe nta bafana bari ku kibuga.

Iyi Komisiyo kandi yasanze BIZIMANA Omar na UWIHOREYE Ismael barasagariye abasifuzi nk’uko binagaragara mu mashusho yafashwe ku mukino bityo ibihano bari bafatiwe na Komisiyo y’Imytwarire ibigumishaho mu gihe MUDEYI Souleyman yakuriweho ibihano nyuma yo kubona ko ntaho agaragara mu makosa yo gusagagarira abasifuzi.

Ku bijyanye n’ubujurire bwa Kiyovu ku kemezo cy’Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane cyo ku wa 24/11/2022 kirebana n’ikibazo cy’umukinnyi Ghislain Armel iyo kipe ivuga ko Gasogi yamusinyishije mu buryo butemewe n’amategeko kuko amasezerano ye yaratararangira, aho Akanama kemeje ko ibyo Gasogi yakoze nta makosa arimo kuko umukinnyi yayisinyiye asigaje amezi 2 ngo amasezerano ye arangiye.

Komisiyo yasanze nta nyungu uwajuriye ku bujurire bwe nyuma yo kubona ko atitabye ntanagaragaze impamvu yatumye atitaba, bityo yemeza ko ikemezo cy’Akanakama Nkemuramakimbirane kigumyeho.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Clapton Kibonge, Rusine na bagenzi be bakongeje twitter nyuma yo kuvuga ko bagiye kwitabira Mr Rwanda

Amajwi y’umugabo wujuje inzu ye maze agashimagiza Imana akanakoba abavuze ko atazigera yuzuza inzu yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga (video)