Nyuma y’imyaka 22 akina Ruhago, Frank Ribery yasezeye ku mupira w’amaguru. Yamenyekanye nka rutahizamu uca kuruhande mu ikipe ya Bayern Munich gusa akaza kuvamo mu mwaka wa 2018 yerekeza mu Butaliyani.
Frank Ribery wavutse 7 Mata 1983 numufaransa ukina umupira wamaguru wabigize umwuga wakinnye cyane cyane kuruhande rwibumoso, kandi yari azwiho umuvuduko, imbaraga, ubuhanga, ndetse no gutambuka neza.
Ribéry yavuzwe nk’umukinnyi wihuta, ufite amayeri, ufite ubushobozi bukomeye n’umupira ku birenge. Mugihe yari kumwe n’ikipe ya Bayern Munich, yamenyekanye kurwego rwisi nkumwe mubakinnyi beza bo mu gihe cye.
Yayivuyemo mu mwaka wa 2018 ajya mu Butaliyani mu ikipe ya Fiorentina amaze mo imyaka 2 gusa ahita ajya mu ikipe ya Salernitana ari naho yasoreje kariyeri ye muri ruhago.
Ribéry yakinnye mu ikipe yigihugu y’Ubufaransa, hari igihe cyageze Zinedine Zidane avuga ko Ribéry ari “umutako wumupira wamaguru w’Ubufaransa”.