in

Breaking news: Rutahizamu APR FC yagenderagaho ntabwo ejo azakina

Rutahizamu ikipe ya APR FC yari yitezeho byinshi Mugunga Yves, ntabwo azakina umukino iyi kipe izakina na US Monastir ejo.

Mugunga Yves niwe wafashije ikipe ya APR FC mu mukino ubanza ubwo ikipe ya APR FC yatsindaga igitego kimwe ku busa bwa US Monastir.

Amakuru YEGOB ikura kubari muri Tunisia avugako uyu musore w’ikipe ya APR FC yavunikiye ivi mu myitozo yanyuma y’uyu munsi, kandi bishobokako atazakina umukino w’ejo wo kwishyura uzabera muri Tunisia.

Nyuma yo kumenya amakuru benshi barimo kwibaza uko iyi kipe izatsinda ibitego kandi Mugunga Yves ariwe rutahizamu mwiza iyi kipe ifite.

APR FC irakina na US Monastir ejo ku cyumweru. Uyu mukino uzaba ku isaha ya saa kumi za hano mu Rwanda, bizaba ari saa cyenda z’amanwa zo muri Tunisia.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Film z’urukozasoni yemereye abakinnyi ba Leister City ibyo abagabo batangira za miliyari

Umunyeshuri w’umuhungu yatereye ivi mwarimu umwigisha bagenzi be bariyamira.