in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

Umunyeshuri w’umuhungu yatereye ivi mwarimu umwigisha bagenzi be bariyamira.

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa 3 mu cyiciro rusange, muri Vetland Grammar School Agege Lagos, yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo amafoto n’amashusho yajyaga ahagaragara aterera ivi umwarimukazi umwigisha icyongereza nyuma yo kubenguka ubwiza bwe.

Uyu munyeshuri yahisemo gusaba umwarimu we w’icyongereza urukundo, mu gihe cyo gukora isuzumabumenyi mu ishuri. Umwana yanditse urupapuro rurimo amagambo meza y’urukundo arushyira hagati y’impapuro yakoreyeho isuzuma, uyu munyeshuri kubera gusazwa n’urukundo yakomeje kwibaza impamvu mwarimu atamusubije.

Mwarimu yasomye ibaruwa yamwandikiye aza kumutumaho. Bageze mu cyumba cy’abarimu maze mwarimu amufata akaboko basubira mu ishuri, bagemo abanza kubabwira amanota bagize mu isuzuma maze umusore abona amanota 17/20 kuko yari umuhanga, nyuma asaba uyu musore gusomera abanyeshuri ibyo yakoze mu ibaruwa yamwandikiye imusaba urukundo.

Uyu musore yahise akora mu mufuka azamura impeta atera ivi amusaba urukundo.Ibi byahise biteza induru mu banyeshuri umwarimu abura aho akwirwa yirukanka agana mu cyumba cy’abarimu shishitabona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Rutahizamu APR FC yagenderagaho ntabwo ejo azakina

50 Cent yajyanye mu nkiko umugore wamufashije kongera igitsina akaba yarabuze icyo akimaza