in

Breaking news : Rayon Sport FC imaze gusinyisha Rutahizamu uje guturitsa inshundura z’amazamu y’i Kigali (Amafoto)

Kuri uyu munsi Rayon Sport FC imaze gusinyisha Rutahizamu Musa Esenu kuva mu gihugu cya Uganda yahawe nimero 7 akaba yasinye amasezerano azamara imyaka 2.

Musa Esenu ni umwe muri ba rutahizamu bari bahagaze neza muri Shampiyona ya Uganda aho amaze gutsinda ibitego umunani anganya n’Umunye-Congo Ceaser Lobi Manzoki ukinira Vipers SC.

Musa Esenu yitezweho gutsinda ibitego byinshi nkuko  aricyo kibazo cyari mu Rayon Sport FC  nyuma y’uko Onana usanzwe ataha izamu avunitse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Uba mwiza no muri bande “Shaddyboo bamubwiye amagambo atangaje nyuma yo gusangiza abafana be ko yavunitse

Mu Karere ka Rwamagana, umuturage akubise Inyundo umu DASSO