Umutoza Otto Addo w’imyaka 47 yeguye ku gutoza ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma y’uko isezerewe mu matsinda y’igikombe cy’isi.
Ikipe ya Ghana yari iri mu itsinda H ririmo amakipe nka Koreya y’epfo, Porotigale, ndetse na Irigwe, byarangiye Ghana iri ku mwanya wa nyuma.
Addo, wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Ghana, mu kwezi kwa kabiri yari yasimbuye Umunya-Serbia Milovan Rajevac wirukanwe.
Yari yabanje kuba umutoza w’agateganyo, nyuma ahabwa amasezerano yo kugeza mu mpera y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.
Mbere yo gusezera Addo yagize ati: “Buri gihe navuze ko nitubona itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi nzegura nyuma yayo, niyo twari kuba twatsindiye igikombe cy’isi.
Umuryango wanjye ubona ejo hazaza hacu mu Budage, tugomba kwiga kandi ndabizi neza ko ibi tuzabyigiraho mu gihe kiri imbere”.
Gutoza Ghana ni ko kazi ka mbere ko gutoza igihugu Addo yari akoze, nyuma y’indi mirimo myinshi yakoze mu makipe yo mu Budage dore ko mu ikipe ya Borussia Dortmund afitemo akazi ko kuyishakira abakinnyi bafite impano