in

New York:Barashaka uwo bazahemba arenga miliyoni 170 akazica imbeba zibazengereje

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mugi wa New York batangaje ko bashaka guha akazi Umuntu w’inzobere mu kwica imbeba bakazamuhemba arenga miliyoni 170 z’amanyarwanda.
Nyuma y’uko muri 2016 byagaragaye ko buri muturage wo mu mujyi wa New York yabarirwaga imbeba ebyiri mu rugo rwe ni ukuvuga ko ubu umugi wa New York ubarizwamo miliyoni 18 z’imbeba.


Ubuyobozi bw’umujyi wa New York nyuma yo kubona ko imbeba zikomeje kuba ikibazo cy’ingutu batangaje ko bashaka umukozi uzazica akazimara bakamuhemba angana n’ibihumbi 170,000 by’amadorali($170,000).
Meya w’umugi wa New York aherutse gutangaza ati” Narabisobanuye neza nanga imbeba ,Kandi tugiye kuzica.”

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’igihangange watwaye CAF Confederations Cup yandikiye ubuyobozi bwa APR FC asaba gusimbura Adil Mohammed

Breaking news: Nyuma yo kutageza muri 1/8 ikipe y’Afurika yahabwaga amahirwe mu gikombe cy’isi, Otto Addo yahise asezera