Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mugi wa New York batangaje ko bashaka guha akazi Umuntu w’inzobere mu kwica imbeba bakazamuhemba arenga miliyoni 170 z’amanyarwanda.
Nyuma y’uko muri 2016 byagaragaye ko buri muturage wo mu mujyi wa New York yabarirwaga imbeba ebyiri mu rugo rwe ni ukuvuga ko ubu umugi wa New York ubarizwamo miliyoni 18 z’imbeba.

Ubuyobozi bw’umujyi wa New York nyuma yo kubona ko imbeba zikomeje kuba ikibazo cy’ingutu batangaje ko bashaka umukozi uzazica akazimara bakamuhemba angana n’ibihumbi 170,000 by’amadorali($170,000).
Meya w’umugi wa New York aherutse gutangaza ati” Narabisobanuye neza nanga imbeba ,Kandi tugiye kuzica.”