in ,

Breaking news: Nyuma yo gutsindwa na PSG ikipe ya Bayern Munich ihise ifata icyemezo gikaze

Ikipe ya PSG yaraye yihanangirije bikomeye ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’ubudage ibitego 3-0 byose mu mikino ya UEFA CHAMPIONS LEAGUE, ni mu gihe iyi kipe y’i Munich imaze iminsi mibi no muri Champiyona ititwara neza bityo nkuko tubikesha ikinyamakuru Bild, bikaba bivugwa ko abatoza bazatoranywamo umwe uzasimbura Carlo Ancelotti bakaba bamenyekanye.Ancelotti-Bayern Munich

Nkuko Bild yabitangaje, umuyobozi w’ikipe ya Bayern Munich Karl Heinze Rumenniger akaba yabwiye akanama ke gashinzwe abatoza kureba uwo bazazana gusimbura Carlo Ancelotti hagati ya Willy Sagnol usanzwe yungirije Ancelotti mu ikipe ya Bayern, Julian Nagelsmann usanzwe utoza ikipe ya Hoffenheim ndetse na Thomas Tuchel wahoze atoza ikipe ya Borussia Dortmund. Kuri iyi saa cyenda kandi nibwo inkuru dukesha ikinyamakuru Skysport gitangaje kumugaragaro ko uyu mutoza Carlo Ancelotti yamaze kwirukanwa ku butoza bw’iyi kipe. Tukaba dutegereje kureba uzamusimbura muri aba bavuzwe haruguru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Sarah

Butera Knowless – UZAGARUKE