Ikipe ya Manchester United nyuma yo gutsindwa itababariwe n’ikipe ya Chelsea Fc ku bakurikiranye umukino,myugariro inkingi ya mwamba muri iyi kipe mu mutima wa defense Eric Bertrand Bailly yaje kuvanwamo bitewe n’imvune yahagiriye gusa iby’imvune ye bikaba ari urusobe.

Nyuma yo kugwa nabi uyu mukinnyi akavanwa mu kibuga umukino utaragiye uyu musore,amakuru dukesha igitangazamakuru skysport nyuma y’ikiganiro cyagiranye n’umutoza Jose Mourinho aravuga ko uyu musore ashobora kumara igihe kitari gito hanze y’ikibuga kuko imvune yagize yo mu ivi itajya icyira byibura mbere y’ibyumweru hagati ya bitandatu n’umunani,gusa kuri uyu mugoroba uyu musore nibwo aribuze gucishwa mu cyuma kugirango bemeze igihe nyacyo azamara hanze.
Nguko uko uwo musore yavanywe mu kibuga hagati mu mukino.